Print

Matteo Kovacic wifuzwaga na Manchester United yatangaje impamvu ikomeye ituma atifuza kuyerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 1310

Manchester United yifuzaga uyu musore ufite ubuhanga,ariko yayibwiye ko atayerekezamo kuko atabasha gukorana na Jose Mourinho kubera ukuntu akinisha abakinnyi bigatuma basubira inyuma aho gutanga umusaruro bifuza.

Manchester United yifuzaga gutanga akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi kuri Matteo Kovacic ariko yabwiwe ko iri gutakaza umwanya wayo w’ubusa uyu musore atifuza gukorana n’umutoza Jose Mourinho umaze gusubiza inyuma abakinnyi hafi ya bose yaguze.

Kovacic arifuza gusohoka muri Real Madrid ndetse amakipe atandukanye arimo Manchester City, AC Milan n’andi aramwifuza cyane.