Print

Umuhanzikazi Mel B yifotoje yambaye ubusa buri buri ahoberanye n’umugabo mu mazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 3577

Uyu mugore w’imyaka 43 ni umwe mu byamamare bizwi cyane ku mateleviziyo yo muri iki gihugu ndetse n’umwe mu bagize itsinda ryakoze amateka mu muziki w’Ubwongereza rya The Spice Girls ryatangiye guca ibintu mu mwaka wa 1994.

Mel B abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amafoto yambaye ubusa buri buri ari kumwe n’umukunzi we bahararanye muri iyi minsi nyuma yo gutandukana n’abahoze ari abagabo be babiri.

Mel B yanenzwe bikomeye na bamwe mu bakunzi be kubera iyi myitwarire idahwitse kandi afite abana bakuru yakagombye guha urugero rwiza.

Mel B ufite abana 3,aheruka kuvugwa mu binyamakuru kubera gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Eddie Murphy bakundanye guhera mu mwaka wa 2006 bakabyarana n’umwana.