Print

Amafoto Gigy Money yashyize hanze yambaye ubusa ashobora kumufungisha imyaka 2

Yanditwe na: Muhire Jason 2 August 2018 Yasuwe: 4550

Mu gihugu cya Tanzania Nyuma yuko bashyizeho itegeko ryo gukumira abantu bose bashyira hanze amafoto yabo biyambitse ubusa kuri ubu umuhanzi Gigy money ashobora gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’ubwambure bwe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamidelikazi Wema Sepetu yaragiye gufungwa azira gukoresha ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge kuri ubu umuhanzi Gigy nawe arashirwa mu majwi aho habura ibimenyetso ngenderwaho agahita atabwa muri yombi aho azaba ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusakaza amafoto yambaye ubusa ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gakundi k’abantu bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge havuzwemo Diamond , Vanessa Mdee , Gigy Money ndetse na Wema Sepetu wajanishijwe igihano cyo gucibwa izahabu y’amashiringi ya Tanzania Miliyoni 10 mu cyimbo cyo gufungwa igihe kingana n’imyaka 2.

Amafoto Gigy Money yashyize hanze yambaye mu buryo budasanzwe kuri ubu afatwa nka kimwe mubizashingirwaho mu rukiko nibamara gukusanya ibimenyetso ngenderwaho mu gihe azaba yatawe muri yombi.


Comments

aime 2 August 2018

ntimugapfuke sex