Print

AGASHYA:Umugabo yashyinguye igipupe nyuma yo kubeshywa n’umugore we ko ari umwana wabo wapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 1793

Rosa yabeshye ko atwite impanga umuryango urabyemera ariko mu gihe cyo kubyara,abyara umwana umwe abeshya ko undi yapfuye nyamara ari imitwe yatekaga kugira ngo umugabo we atamwirukana amushinja ibinyoma cyane ko yari amaze igihe yitegura impanga.

Iki nicyo gipupe uyu mugabo yashyinguye aziko ari umwana we wapfuye

Iyi sanduku yarimo igipupe yateruwe na bamwe mu bagize umuryango,birirwa bakora imigenzo yo gushyingura batazi ko ari igipupe bari kuririra gusa ku bw’amahirwe uyu mukobwa aza gufatwa n’uyu mukunzi we witwa Melvin Mendoza nyuma y’umunsi umwe bamaze gushyingura.

Nyuma yo gushyingura iki gipupe bazi ko ari umwana,umugabo w’uyu mugore yagize amatsiko cyane kuko atari yigeze areba mu isanduku yarimo umwana we yabwiye ko yapfuye,ategeka ko bacukura bakareba mu isanduku,arebye asanga n’igipupe cyibereyemo.

Uyu mugore wijyanye ku bitaro abeshya ko agiye kubyara impanga,yahamagaye umugabo we usanzwe ari umusirikare nijoro amubwira ko umwana umwe yapfuye byatumye abagize umuryango bajya mu cyunamo kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ubwo uyu Rosa yavaga ku bitaro,yabeshye abagize umuryango we ko abaganga bamuhaye isanduku irimo umwana wapfuye bakamutegeka kutayifungura mu rwego rwo guhisha ibinyoma bye,byaje kumuhira bahamba batarebye ikiri mu isanduku gusa byaje kwanga mu nda uyu mukunzi we nyuma yo gushyingura, areba mu isanduku asanga n’igipupe.

Polisi yagerageje gukurikirana iki kibazo ngo irebe ko uyu mugore atabeshye basanga ari imitwe yahimbye gusa ku bw’amahirwe umugabo we ntiyamwirukanye.