Print

MINISANTE irizeza Abanyarwanda ko Ebola itazinjira mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 August 2018 Yasuwe: 296

Ku munsi w’ ejo tariki ya 1 Kanama 2018 nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Majyaruguru y’icyo gihugu mu gace ka Beni, Intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 2 Kanama 2018 yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego ihumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima. Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Ebola ntiyandurira mu mwuka. MINISANTE irasaba kandi abaturage kurushaho kwimakaza isuku no kwivuza hakiri kare.

Virus ya Ebola yagaragaye bwa muri Kongo mu 1979 kuva icyo ihagaraga inshuro nyinshi igenda ikagaruka. Kuri iyi nshuro ibimenyetso bya Ebola byagaragaye ku barwayi ba Kongo 26 tariki 28 Nyakanga kugeza ubu 20 muri bo barapfuye barimo n’ umuforomo.

Abantu 6 bagize aho bahurira n’ aba barwayi ba Ebola bajyanywe ku kigo cy’ ubuvuzi n’ ubushakashatsi i Kinshasa tariki 31 Nyakanga 2018 basanga 4 muri baranduye virusi ya Ebola bituma tariki 1 Kanama 2018 Minisiteri y’ Ubuzima muri RDC itangaza ko icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Kongo.