Print

BIRATANGAJE!Amaze imyaka 49 abwiwe ko umwana we yapfuye akivuka none yamubonye akiri muzima[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2018 Yasuwe: 3255

Zella Jackson Price wamaze igihe cy’ingana na kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe azi ko umwana we w’umukobwa yitabye Imana akimubyara , asobanura ko yagize igikomere k’umutima akimara kumenyako yabayeho igihe kitari gito atarera umwana we nk’umubyeyi .

Umukobwa wa Price witwa Melanie Melanie Diane Gilmore avuga ko yamaze igihe kini ashaka nyina wamubyaye mu nda none avuga ko byamutunguye ubwo yasanze inzozi ze zibaye impamo.

Nawe tekereza k’umunsi mukuru w’ubuzima bwawe, umunsi umwana wawe yavutseho bakakubwirako adashobora kubaho ? byonyine kuvumbura ko umwana wawe ari ahandi hantu ku isi ? Ibi nibyo byabaye kuri uyu mugore wo muri Missouri . Uko umutima wakomezaga kumurya nibwo yaje gutekereza cyane, nyuma yaho aza kuvumbura ko umwana we akibaho.

Melanie yakomeje avuga ko yamaze igihe kinini abana n’umuntu bamubwiraga ko ariwe nyina ariko akajya abona amaraso ye n’ayu’uwo muntu bidahura ngo kandi akumva nta rukundo amufitiye cyane nkuko umwana akunda nyina . Uyu mukobwa umaze gukura nibwo yatangiye kuzajya yibaza niba koko uwo bari kumwe ariwe nyina bikamuyobera .

Melanie yakomeje agira ati ” Najyaga ndota nahuye na mama umbyara , nabyuka nkamubura ariko uyu munsi inzozi zabaye impamo kuko nanjye nari mbayeho mpangayitse ”.

Mu gihe abaganga bapimaga ADN z’uyu mwana na nyina ngo barebe neza ko bahuje amaraso , ibizamini byerekanye ko uyu mwana ari uwa Price .

Gusa ngo nubwo uyu mwana w’umukobwa abana n’ubumuga bwo kutumva , mu marenga yagerageje gutanga ubutumwa agira ati ” Ndishimira kuba mbonye uwo nkomokaho , ni umugisha ngize kuko yashoboraga gupfa kera tutabonanye .

Nyina umubyara we avuga ko yabwiwe ko umwana we yapfuye akimara kumubyara , ariko umurambo bamweretse kwa muganga nawe ntabwo yabyemeye neza kuko wasaga n’umaze akanya kanini uvutse, nyuma nibwo yaje kumenya ko umwana we akibaho.