Print

Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto iteye ubwoba y’ukuntu ukuguru kwe kwavunitse [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2018 Yasuwe: 2266

Uyu musore wagize imvune ikomeye ubwo yakiniraga Manchester United mu mikino ya UEFA Europa League,yabwiye abavuze ko atazongera gukina bibeshya none koko ubu ari kwitwara neza mu ikipe ya Los Angeles Galaxy muri USA.

Mu mukino wa UEFA Europa League Manchester United yakinaga na Anderlecht muri Mata 2017,nibwo Ibrahimovic yavunitse bikomeye byatumye amara amezi arenga 10 adakina.

Abinyujije kuri Instagram ye,Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze iyi foto igaragaza ukuntu ukuguru kwe kwavunitse arangije yandikaho ati “Bravuze ngo birarangiye ndabasubiza nti Oya.

Ibyo Ibrahimovic yavuze nibyo kuko nyuma y’iyi mvune yakomeje gukina ndetse kuri ubu amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 17 ya Major League Soccer amaze gukinira LA Galaxy.



Nyuma y’imvune ikomeye, Ibrahimovic ahagaze neza