Print

Dj Pius yakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 4 August 2018 Yasuwe: 1187

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 4 Kanama 2018 , Umuhanzi Dj Pius yamuritse alubum y’indirimbo ye nshya yise Iwacu yatumiyemo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse no hanze y’umupaka w’u Rwanda nka Uganda ndetse n’Uburundi .

Umushyushya ruganda mukuru muri kino Gitaramo yari Arthur Nkusi umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yaho , aho ku rubyiniro habanjeho umuhanzi Jack b ubusanzwe uzwi mu mbyino zigezweho aho yaririmbiye abafana be zimwe mu ndirimbo ze zirimo Diapora ndetse agacishamo akabyina .

Ku isaha ya saa 9:30 hakurikiyeho umuhanzi Babou ukubutse hanze y’ u Rwanda aho yari yaje gushyigikira umuhanzi Dj Pius umwana ukiri muto nawe wagaragaje ko afite imbaraga muri muzika ye .

Ku isaha ya saa 10:25 hakurikiyeho umuhanzikazi Jody Phibi umwe mu bahanzikazi bagaragaje imiririmbire idasanzwe mu buryo bw’imbona nkubone mu majwi ayunguruye ku buryo wabonaga ko yiteguye iki gitaramo mu buryo muhagije .
Jody yasimbuwe ku rubyiniro n’umuhanzi Jules Sentore ku isaha ya saa 10:45 mu ndirimbo ze ziganjemo umuco nyarwanda ndetse n’imbyino z’inyarwanda aho bamwe mu bari mu ihema rya Camp Kigali bishimiye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Warakoze Mana aho bahagurutse bamufasha kuyibyina .

Ku isaha ya saa 11:00 nibwo umuhanzi Dj Pius wari umushyitsi mukuru muri kino gitaramo yageze ku rubyiniro aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubum ye igizwe n’indirimbo 18 aho muzo yaririmbye harimo iyo yitiriye alubum ye Iwacu , ndetse ikindi cyaje gitangaza abantu nuko humvikanyemo zimwe mu ndirimbo ziganisha ku muco w’abanyarwanda ndetse na Uganda ndetse byaryoheye benshi ubwo uyu muhanzi yazanye ababyinnyi ba babyina Amagande [ Aimbyino z’umuco zo muri Uganda] .
Nyuma ya Pius yakurikiwe n’umuhanzi Uncle Austin ku isaha ya saa 11:50 mu ndirimbo ye ikunzwe ndetse yahagurukije abari baje kwihera ijisho igitaramo yise Everything yafatanyije na Meddy ndetse anaririmba indirimbo ye yise Ndagukunda nzapfa ejo indirimbo yibutsaga bamwe amateka y’u Urukundo,

Nyuma ye hakurikiyeho umuhanzi Bruce Melody nawe wazanye imbaraga zidasanzwe aho yatangiriye ku ndirimbo ye ikunzwe yitwa Ntakibazo , nyuma akurikizaho iyo yise Ikinya imwe mu ndirimbo zikunzwe mu mujyi wa Kigali .

Ahagana saa 12:18 yakiriwe n’itsinda ry’abahanzikazi bakomeye mu Rwanda Charly na Nina bari bakubutse mu bitaramo Uganda aho baririmbye mu buryo bw’umwimerere zimwe mu ndirimbo zabo zirimo Indoro , Zahabu , I Do ndetse n’izindi .

Charly na Nina bakurikiwe n’umuhanzi Big Fizzo nawe werekanye ko afite izina mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Konzi ,Ndakumisinze , ndetse n’izindi .

Ahagana saa 12:30 nibwo hakurikiyeho umwana wo kwakira bamwe mu bahanzi bakubutse hanze y’igihugu aho ku ikubitira habanjeho umuhanzi Pallaso mu ndirimbo ze zirimo Amaso ndetse aheraho asaba umuhanzi Weasel Manizo wo muri GoodLife ko yaza bagafatanya kuririmba iyo Magnetic

Muri uyu mwanya banaboneyeho gusaba abantu ko bacana amatoroshi yabo bagaha icyubahiro Nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana .

Ku rubyiniro hasigayeho Umuhanzi Weasel waririmbye zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo mu bihe byahise nka Lwaki Ondumya , Breath Away ndetse n’izindi zakunzwe na Benshi

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Dr Jose Chameleon wageze ku rubyiniro ahagana saa 1 z’igicuku aho yaririmbye mu buryo bwa Live zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Kipepewo , Valu Valu , Mateka ndese n’izindi .

Aho uyu muhanzi yaboneye umwanya wo gushyimira Dj Pius ko yamubereye umuvandimwe mwiza ndetse ko azahora amushyigikira igihe cyose agihumeka ndetse aboneraho n’umwanya wo kumwifuriza umugisha muri buri kimwe ateganya gukora ndetse nicyo ashaka kugeraho .
REBA AMAFOTO: