Print

Kenya:Umwana w’imyaka 9 yabyariye mu bitaro bikuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2018 Yasuwe: 1510

Amafoto y’uyu mwana muto yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga gusa amazina ye ndetse n’imyirondoro ye ntibyashyizwe hanze kubera impamvu z’umutekano we.

Benshi bari bafitiye amatsiko umugabo waba waramuteye iyi nda gusa nabyo ntibyigeze bishyirwa hanze nubwo benshi bifuzaga kubimenya.

Igikomeje kwibazwa na benshi n’icyo leta iraza gukorera umuntu wateye inda uyu mwana wabyaye akiri muto cyane ko amategeko ya Kenya atemera ubusambanyi bukorerwa abana bato.

Amategeko ya Kenya avuga ko umuntu usambanyije umwana w’imyaka 11 kumanura,agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 11 kugeza ku gifungo cya burundu.

Muri kenya abakobwa bakiri bato bakomeje gutwara inda mu buryo butangaje kuko mu kwezi gushize abana 9 biga ku kigo kimwe cyo mu ntara ya Nyamira basanzwe batwite.