Print

Umusenateri yatawe muri yombi kubera kuruma umugore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 August 2018 Yasuwe: 1040

Uyu mugabo anashinjwa kwinjira mu inzu kugahato kandi yari yafungiranywe.

Intumwa nkuru ya Leta Amerika Gordon J. MacDonald yavuze ko Woodburn ashinjwa gutera umugore igikombe kirimo amazi, kumuruma ku kaboko arashinjwa kandi kwinjira mu rugo rw’ uyu mugore ku gahato no kwanjiza ibikoresho by’ uyu mugore utatajwe amazina.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryagaragaje uyu mugore nk’ inkoramutima y’ uyu musenateri Woodburn.

Senateri Jeff Woodbur yabonye polisi yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ahita yijyana kuri polisi ibi yabyitangarije mu itangazo yashyize ahagaragaza.

Impapuro zimuta muri yombi ziteganya ko yari kuzafatwa tariki 20 Kanama. Nyuma yo gutabwa muri yombi bagenzi bazatorera ingingo yo kumukuraho icyizere cyangwa kumugumisha mu kazi k’ ubusenateri.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikihishe inyuma y’ iri hohoterwa ryo mu ngo uyu mugabo akekwaho.