Print

Amagambo uyu mubyeyi yabwiye uyu musirikare yakoze abatari bake ku mutima

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 August 2018 Yasuwe: 11722

Iyi foto yafotowe n’ umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Kiriri Rosine Lisa Niyonkuru.

Uyu munyeshuri yanditswe abinyujije kuri facebook avuga ko yari muri siporo abona uyu musirikare utatangajwe amazina ariko w’ Umurundi arimo guhembura uyu mubyeyi wari wiciwe n’ isari kumuhanda. Isari ni inyota n’ inzara bivanze.

Nk’ uko bigaragara ku ifoto uyu musirikare yahaye uyu mubyeyi icyo kurya n’ icyo kunywa.

Uyu munyeshuri yatangaje ko uyu mubyeyi yabwiye uyu musirikare amagambo akomeye ati “Mu Burundi iyo uri mubibazo ntibakwitaho ariko upfuye amafaranga bayashaka ku ngufu yo kuguhambisha. N’ abo Imana yahaye birabagora kugira neza, kandi kugira neza ntabwo ari ikintu kigoye nko guhembura umuntu umuha utyo anywa cyangwa ukamufasha mu bibazo arimo ugasanga byamufashishije nta gishoro bigutwaye!!...”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi foto n’ aya magambo bagaragaje ko ibyo uyu mugore yabwiye uyu musirikare byabakoze ku mutima kandi byabigishije cyane.

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo birenga 400 ariko ibyinshi bishima uriya musirikare bikavuga ko amagambo uyu mugore yavuze ari ukuri. Gusa nubwo ibyo uyu mugore yavuze ari ukuri ntabwo ari Abarundi gusa ahubwo ni kamere muntu muri rusange.