Print

Jose Mourinho yagaragaye ari gushwana n’umwe mu bayobozi ba Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2018 Yasuwe: 1513

Nyuma yo gutsinda Real Madrid mu mikino yo kwitegura shampiyona,nibwo umutoza Jose Mourinho yahuye imbonankubone mu rwambariro na Ed Woodward ntiyamuhisha ko ababaye niko gutangira gushwana nawe bikomeye ndetse abari hafi bavuze ko bateranye amagambo cyane.

Mourinho ntiyishimiye uko abayobozi be bari bitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi uyu mwaka

Mourinho afata abayobozi be nk’abagambanyi bashaka ko umwaka w’imikino utaha wazamubera mubi akirukanwa cyane ko muri ba myugariro yasabye nta numwe uragurwa ndetse yangiwe kugurisha abakinnyi atagikeneye barimo Anthony Martial.

Jose Mourinho afite umujinya mwica kubera kwimwa abakinnyi n’ubuyobozi bwe kandi yarabahaye urutonde rw’abo akeneye shampiyona ishize ikirangira.

Umubano w’abayobozi ba Manchester United na Mourinho ntiwifashe neza kuko muri iyi minsi habura iminsi mike ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwe,nta myugariro baramugurira kandi yaraberetse ko amukeneye nyuma y’aho abo yiguriye barimo Eric Bailly,Victor Linderof na Marcos Rojo bamutengushye.

Nyuma y’iminsi 17 Mourinho akorera umwihererero muri USA,nibwo Woodward yamusuye aje kureba uko ikipe ihagaze gusa Mourinho ntiyishimiye kumubona kubera ko yamwimye amatwi akanga kumugurira abakinnyi byatumye baterana amagambo nkuko Dailymil ibitangaza.

Manchester United niyo izafungura shampiyona ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha ikina na Leicester mu mukino uzaba haraye hafunzwe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi