Print

Dore uburyo bushya bwavumbuwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 5 August 2018 Yasuwe: 6494

Huffingtoni post dukesha iyi nkuru iravuga ko mu gihugu cy’u Buyapani urubyiruko rwavumbuwe uburyo bushya bwo gukora imibonano mpuzabitsina, barigata mu jisho.
Ubu buryo bwo kurigata mu jisho, ngo burimo kwitabirwa cyane n’urubyiruko, buhangayikishije abaganga bavuga ko amacandwe ashobora gukomeretsa imboni y’ijisho.

Umugore utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati ”Inshuti yanjye ni yo yatangiye inkoza ururimi mu mboni y’ijisho hashize imyaka myinshi. Narabikunze cyane, birashimisha iyo arimo kubikora.”

Umwarimu umwe wo muri icyo gihugu na we yatangaje ko yaguye gitumo abanyeshuri yigisha barimo kurigatana mu maso imbere.

Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso, zisanga ubu buryo bwadutse bwo gukora imibonano mpuzabistina barigata mu jisho ari bubi cyane, kuko amacandwe yangiza ijisho, bitewe n’imyanda ishobora kuba iri ku rurimi ishobora kwangiza imboni.

Aba baganga bakomeza bavuga ko hari uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwaduka bukagira ingaruka mbi ku babukoresha.