Print

AGASHYA:Umusore yibye telefone igendanwa imubuza amahoro imutegeka kuyisubiza nyirayo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 August 2018 Yasuwe: 3352

Denis Okello wo mu gihugu cya Uganda, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yibye telefone ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2016, yamara kuyiba akayikuramo ikarita iranga nimero (SIM Card) y’uwo yari yayibye, ariko nyuma igatangira kumubaza impamvu yayibye.

Denis ati: "Telefone nayigejeje mu rugo mu gace ka Ojwina, itangira kuvuga nk’umuntu, imbaza impamvu nayitwaye. Uko yavugaga, ninako yamyasaga amatara menshi atandukanye."

Denis Okello kandi avuga ko uwo munsi ku Cyumweru, mu masaha ya ninjoro yatangiye kumva akonje bidasanzwe ndetse atangira gutengurwa biteye ubwoba.

Akomeza agira ati: "Nyuma icyumba cyanjye cyose cyatangiye gucana cyane, hari harimo kwaka amatara abona bidasanzwe. Nyuma nabaye nk’ubuze ubwenge, nzanzamuka mbona nambaye ubusa, imyenda yanjye ibambye ku gikuta, telefone nayo ikirimo kuvuga."

Kuwa Mbere mu gitondo, Denis Okello yazindutse ashakisha nyiri iyi telefone ngo ayimusubize. Nyirayo yitwa Francis Okucu, akaba asanzwe ari umushoferi mu gace ka Aduku, mu karere ka Apac muri iki gihugu cya Uganda.

Nyiri iyi telefone, Francis Okucu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yahakanye ko yaba akoresha imbaraga zidasanzwe zatumye telefone ye igezweho yo mu bwoko bwa Samsung isaba uwari wayibye kuyisubiza nyirayo.

Francis ati: "Birantunguye cyane ibyabaye kuko ndi umukirisitu sinjya nemera n’iby’imbaraga z’abapfumu cyangwa izindi z’imyuka nk’iyo idasanzwe."

Ibi ariko ntibyabujije ko abantu benshi bakomeje gutakambira Francis Okucu, bamusaba ko yabafasha kubona imbaraga zidasanzwe akoresha, kugirango nabo bajye babasha guhangana n’abajura babiba utwabo. Mu gace k’umujyi wa Lira muri Uganda, uyu mugabo wagaruriwe telefone yahindutse icyamamare.


Comments

11 August 2018

Biranangajepeee!!! Ubwoseyagezekurirayo Areba Ate?