Print

Pasteri Kamanzi yasezeweho mu cyubahiro n’ abapasiteri bakomeye mu Rwanda barimo na Apotre Gitwaza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 August 2018 Yasuwe: 1972

Uyu muhango wabaye tariki 3 Kanama 2018, watangiriye iwe mu rugo Cosmos i Nyamirambo saa Mbili ahari hateraniye abagize umuryango we, inshuti ze n’abo babanye mu bihe bitandukanye.

Ibihumbi by’abakirisitu bateraniye mu Rusengero rwa Apostolique Kabeza ahatangiwe ubuhamya bushimangira ko Pasiteri Kamanzi yari "umugabo w’umunyakuri, ujya inama kandi ukunda gusenga." Yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo ku mugoroba.

Pasiteri Kamanzi w’imyaka 65 yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018. Yavurijwe mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.

Pasiteri Kamanzi yitabye Imana ahagana saa tanu n’iminota 50 mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga 2018, azize uburwayi bwa kanseri y’igifu. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze icyumweru arwariye.

Umugore wa Pasiteri Kamanzi, Umulisa Médiatrice yavuze ko umugabo we yamubereye inshuti, umutware n’umushumba.

Umugore wa Pasiteri Kamanzi, Umulisa Médiatrice yavuze ko umugabo we yamubereye inshuti, umutware n’umushumba mwiza

Yagize ati ‘‘Mu Ukuboza nkuko bavuze ko yakundaga abana (abakirisitu), hari uwamusabye ko bajya kwisuzumisha muri CHUK baza gusanga afite ikibazo ku gifu. Bamuhaye imiti bamubwira kugaruka mu minsi itanu. Basanze igisebe kiri kwiyongera bamusaba kubagwa vuba. Abanyetorero bakusanyije ubushobozi bwo kujya kumuvuriza hanze. Yabwiye abashumba kutabwira abana uburwayi bwe ngo abakirisitu badakuka umutima. Ari mu kinya Imana yamubwiye uko agomba kwigisha itorero guhinduka no kubabwira inyigisho ziboneye. Icyantangaje ni uko no mu burwayi bwe yakoraga umurimo.”

Yakomeje ati “Twagiye mu bitaro bamuvura isepfu yari yamufashe ngo adakomeza kubabara ndetse twabonaga bigenda neza. Nafataga ko ashobora gutaha cyangwa akabaho. Abana barambwiraga bati ntashobora gutaha hari ibyo atarakora. Nababwiye ko ibintu byinshi yabikoze. Yasabye pasiteri umwe kujya gusengera abana be kuko yumvaga nta mbaraga afite. Yarimo ategura, buri kintu cyose ku buryo atashye mu mahoro.”

Umulisa yari yarasabye Imana ko umugabo we yazatabaruka ahibereye. Yavuze ko uwo munsi yari yamubajije ihishurirwa yagize amuhamiriza ko ashaka gutaha.

Amateka avunaguye ya Pasiteri Kamanzi

Pasiteri Kamanzi Théophile yavukiye i Byumba ku wa 23 Ukwakira 1953. Yari imfura mu bana icyenda mu muryango wa Kamanzi Aloys na Cyamazinga Marguerite.

Yize amashuri abanza i Buhambe muri Byumba mu 1959, ayakomereza i Nyagahanga muri Kibungo, ayasoreza i Gatare muri Zone ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amashuri Makuru yayize i Masisi muri Institut Bustani. Akirangiza yahise ataha mu Rwanda mu 1977. Yakoze mu Icapiro ry’Igihugu (Imprimerie Nationale du Rwanda) no muri Imprimerie Sieva aho intambara yamusanze akaza no gufungwa mu byitso mu gihe cy’amezi atandatu.

Pasiteri Kamanzi yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Kicukiro Zinia, mbere yo kwimurirwa i Byumba.

Pasiteri Kamanzi wari utuye i Nyamirambo Cosmos, yasezeranye na Umulisa Médiatrice mu 1987; babyaranye abana bane, barimo abakobwa batatu (Kamanzi Ibabaza Aude, Kamanzi Arielle, Kamanzi Rebecca) n’umuhungu umwe Kamanzi David. Yasize abuzukuru babiri.

Kuva mu 1995 yiyemeje kuba Umukozi w’Imana muri Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR), yatorewe kuriyobora nyuma ya Jenoside. Iri torero rifite amashami agera kuri 32 hirya no hino mu gihugu.

Pasiteri Kamanzi yabaye Umuyobozi Mukuru Rwanda Shima Imana. Yari Visi Perezida w’Ihuriro ry’Amatorero y’abavutse ubwa Kabiri mu Rwanda (Forum of Born Again Churches in Rwanda-FOBACR) n’Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana. Mu buzima bwe yaranzwe n’ubwitonzi, kubaha no guca bugufi ndetse n’urukundo.





Apotres Gitwaza Paul


Pasiteri Ntakamurenga Théophile yavuze ko Pasiteri Kamanzi Abarundi bamufata nk’umubyeyi wabo kuko yabafashije mu bihe bitandukanye


Bishop Birindabagabo Alexis uhagarariye Umuryango wa Peace Plan uhuriramo amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda, ari nawo utegura igiterane cya Rwanda Shima Imana


Apôtre Mignone Kabera yitabiriye umuhango wo gushyingura Pasiteri Kamanzi

Pasiteri Umulisa Lydia Masasu wo muri Restoration Church mu baherekeje Pasiteri Kamanzi

Pasiteri Mukabaranga Leah wo muri Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) yavuze ko babuze umugabo w’intwari wari umujyanama ukomeye

Src: Igihe