Print

Perezida Kagame agiye gusoza itorero rya 11 ry’ abiga mu mahanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 August 2018 Yasuwe: 1377

Icyo gihe yaberetse uburyo imbunda ya A47 bifashije agatara kayo bakabasha gukomeza imbere kandi hatabona, Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubora u Rwanda bakarutsinda ari bake ubu akaba akomeje kuyobora u Rwanda yabwiye abo banyeshuri biga mu mahanga ati " “Niba byarashobotse ubu birashoboka no kurushaho, hagize ikitunanira ni twe twakwibaraho amakosa.”

Uru rubyiruko rumaze ukwezi kurenga rutozwa indangagaciro z’igihugu mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Itorero ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 29 Kamena 2018, ryari ritabiriwe n’urubyiruko 569, rurimo 138 baba muri Diaspora.

Mu ighe cy’ibyumweru bitanu bigishijwe gahunda zitandukanye zirimo imyitozo ya gisirikare, ubutasi no kurwanya iterabwoba, banasobanurirwa kuri politiki igamije guteza imbere u Rwanda. Banatemberejwe mu bice bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda.

Itorero ry’Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rimaze gutoza abagera ku 2,601, uteranyijeho ab’uyu mwaka bose bagera ku 2,169

Itorero rigiye gusozwa ryitabiriwe n’ abayobozi b’ ibigo by’ amashuri babaye indashyikirwa, abitabiriye urugerero ruciye ingando babaye indashyikirwa n’ abiga mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda nabo bitabiriye iri torero ry’ indashyikirwa rya 11.

Iry’ uyu mwaka kandi rifite umwihariko cyane kuko ryitabiriwe ryagarutswemo n’ abahuguwe mu kiciro cya 1 kugeza ku kiciro cya 9. Intore z’ intangamirwa ryatangiye guhabwa amasomo y’ ibanze ku gisirikare bahereye ku kiciro cya 10 nyuma y’ uko Perezida Kagame yari yabisabye ubwo yasozaga ikiciro cya 9.

Aba banyeshuri bigishijwe politiki, amateka , ubutasi no guhangana n’ ibitero by’ iterabwoba.