Print

Dore ibitekerezo ugomba gusiga inyuma mu gihe ugiye kurongora

Yanditwe na: Muhire Jason 5 August 2018 Yasuwe: 3684

Mu gihe cyose urangwa nizi ntekerezo ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntago mwamarana kabiri. zimwe muri izo twavuga:

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina: niba utekereza gushaka mu mutwe wawe hakazamo imibonano mpuzabitsina gusa menyako udafite igihe kinini uri mu rwawe

2.Gushaka kuko ubonye ko ujyiye gusaza: umutima ntuba uri kurugo ahubwo uba gugirango uve mu mubare w’ingaragu ntago urugo rwawe rwamara kabiri

3.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo: Iyo umutungu ushize ruvuza umuhoro cyangwa mukarangwa n’umwijyane nibyiza gushaka kuko ari ngomba nta mpamvu nyamukuru ibiguteye

4.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa: gusama inda itateganyijwe si ishyano riba ryaguye iyo akenshi wiziritse ku musore wayiguteye agutunga byo kwihesha amahoro ariko nti mumarana kabiri

5.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe: urugo ni umwanzuro umuntu yifatira bitewe n’impamvu runaka iyo ushatse kuko wabihatiwe n’ababyeyi cyangwa umuryango urugo rwanyu ntirumara kabiri kuko muhora murangwa n’amakimakimbirane kuko ntarukundo ruba rwarabaye hagati yanyu.

Nahawe wowe usomye iyi nkuru ngo ufate umwanzuro kuko Gushinga urugo bisaba gufata umwanzuro awutekerejeho kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuzira herezo mu gihe imana ikibatije ubujima.