Print

Perezida Kagame yamaze ubwoba abatinya kujya mu gisirikare ngo batazaraswa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 August 2018 Yasuwe: 4707

Perezida Kagame yabikomojeho kuri uyu wa 5 Kanama 2018 ubwo yasozaga itorero ry’ Indangamirwa ikiciro cya 11 rimaze iminsi irenga 30 ribera I Gabiro mu Karere ka Gatsibo ryatorejwemo abagera kuri 568, barimo 430 baba mu Rwanda na 138 baturutse mu bihugu 20 bitandukanye ku Isi.

Perezida Kagame yashimye izi ntore ziga mu mahanga ko zivuga neza Ikinyarwanda n’ Icyongereza zikakivuga neza zitavanga indimi. Azisaba ko ‘Umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga akwiye kwiga imico yabo ariko ntayigane’. Iyi mpanuro ayitanze mu gihe umuco w’ u Rwanda urimo kwinjirirwa n’ imico mvamahanga irimo itari myiza.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kuba ‘ibigwari’ kuko ikigwari ari nk’ ‘imfabusa’.

Perezida Kagame yabwiye izi ntore ko ababohoye u Rwanda bari bafite imyaka ingana n’ iyabo ababwira ko amasomo y’ igisirikare bahawe ari ay’ ibanze asaba abakeneye gukomeza bakajya mu gisirikare ko amarembo afunguye, akomoza kubanga kujya mu gisirikare ngo batazaraswa.

Yagize ati “Abantu baratinya, ngo iyo ugiye mu gisirikare uraraswa ugapfa, upfa atarashwe se? urupfu ntaho ruba kurusha ahandi hose urarusanga, hose aho ugiye ruba ruhari. Abandi bagakundira igisirikare ko Bambara uniform bagasa neza ariko havuga isasu agashaka aho ahungira. Icyo watinye ugisanga aho wahungiye”

Minisitiri w’ ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ibyo izi ntore zatojwe birimo ubutasi, amateka y’ u Rwanda n’ amasomo ya gisirikare.

Ati “Izi ntore zubatswe imbaraga z’ umubiri n’ imbaraga z’ umutima. Bagiye I Kigali basura ingoro ndangamateka y’ urugamba rwo kubohora igihugu, banasura uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka I Kigali babona akazi kabategereje”.

Umukuru w’ Itorero ry’ Igihugu Bamporiki Edouard yavuze ko kuba itorero risigaye rikorerwa mu rugerero ruciye ingando bifite akamaro kanini kuko umunyeshuri asigaye ava I Rusizi akajya gusana inzu y’ umuturage I Nyagatare atazi amazina ye nyamara mu mateka atari aya kera Umunyarwanda yarambutse umuhanda agasenya inzu y’ umuturawe we azi amazina.

Perezida Kagame yavuze ko kwiga hanze atari ihame kuko u Rwanda rufite ishema mu mahanga kandi ibiruhesha ishema mu mahanga byakozwe n’ abatarize mu mahanga.

Izi ntore zabwiwe ko intore idatorezwa kujya mu rugo ahubwo itorezwa kujya gushaka ibisubizo.