Print

Ifoto y’umugore wambaye ubusa yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’igisirikare cy’Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2018 Yasuwe: 4587

Iyi foto yashyizwe kuri uru rubuga igahita isibwa yateje urunturuntu ku isi aho benshi bibajije ukuntu umuntu muzima yashyira ku rubuga rw’igisirikare gikomeye ifoto y’urukozasoni.

Iyi foto y’urukozasoni yagaragaye ku rubuga rwa Instagram rw’igisirikare cy’Uburusiya

Abakurikirana uru rubuga bakomeje gushaka uyu mugore wagaragaye ari kwifotora ndetse n’uwaba ari inyuma y’iyi foto bose bemeza ko ari umuvugizi w’iki gisirikare Rossiyana Markovskaya.

Urubuga rwa Instagram rw’igisirikare cy’Uburusiya mil- ru rukunze kugaragaraho intwaro z’Uburusiya rwatumye benshi bacika ururondogoro ku munsi w’ejo nyuma y’iyi foto y’uyu mugore wambaye ubusa aho hakomeje gushakishwa awayishyizeho.