Print

Manchester United na Chelsea FC zigiye kugurana abakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2018 Yasuwe: 2278

Umutoza wa Manchester United akunda cyane umusore w’umunya Brazil akaba ariyo mpamvu yasabye ubuyobozi bwe kuba mwamuzana muri iyi kipe mu gihe Maurizio Sarri nawe akunda ubuhanga bwa Anthony Martial wifuza gusohoka muri Manchester United kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.

Aba basore bashobora kugurana amakipe

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror,aba bakinnyi bombi igiciro cyabo ni miliyoni 75 z’amapawundi ndetse bose barifuza guhindura amakipe.

Benshi baremeza ko Manchester United ariyo ishobora guhombera muri uku kugurana kuko Anthony Martial afite ubuhanga ndetse akaba akiri muto ugereranyije na Willian uri gukabakaba imyaka 30.

Aba bakinnyi bombi bahuriye ku kuba bataritwaye neza mu mikino yo kwitegura shampiyona aho Willian yaje akerewe akavuga ko yabuze visa mu gihe Martial we yavuye mu mwiherero wa Manchester United akigira kwirebera umukunzi we Melanie de la Cruz uherutse kumubyarira umwana w’umuhungu.