Print

’Ibikorwa by’Amerika kuri gahunda y’ibitwaro kirimbuzi biteye inkeke’- Koreya ya Ruguru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 August 2018 Yasuwe: 1588

Minisitiri Ri Yong-ho yabivuze ubwo yasubizaga ku magambo y’umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo, wasabye ko ibindi bihugu by’amahanga bikomeza kotsa igitutu cy’ibihano Koreya ya Ruguru.

Mu kwezi kwa gatandatu, ibiganiro by’amateka byahurije ba perezida b’ibihugu byombi mu gihugu cya Singapuru, nuko Koreya ya Ruguru yemera ko igiye gutangira kureka gahunda yayo y’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Ariko hari urujijo ku buryo Koreya ya Ruguru izabigenza muri iyo gahunda yo kureka ibyo bitwaro. Ndetse raporo y’umuryango w’abibumbye iravuga ko Koreya ya Ruguru ikomeje gahunda yayo y’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mu nama y’ibihugu byo mu karere, nayo yebereye muri Singapuru, Bwana Pompeo yavuze ko ari ingenzi gukomeza "kotsa igitutu mu bubanyi n’amahanga no mu bukungu " Koreya ya Ruguru kugira ngo igere "ku musozo - ndetse igenzurwe - wa gahunda yo kureka ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri."

Koreya ya Ruguru isanzwe yarafatiwe ibihano bitandukanye n’Amerika n’ibindi bihugu by’amahanga kubera gahunda yayo y’ibitwaro kirimbuzi bya nikeleyeri ndetse no kubera amagerageza y’ibisasu bya misile.


Comments

Michel Bukuru 5 August 2018

Nibarwane turabe umugabo uwariwe.