Print

Perezida Kiir yazamuye mu ntera umugore we umuha ipeti rikomeye mu gisirikare

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 August 2018 Yasuwe: 5124

Iteka rya perezida Salva Kiir, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo za SPLA, ntirisobanura inshingano umugore wa mbere muri Sudani y’Epfo azaba afite nk’umujenerali.

Urubuga Daily Monitor dukesha iyi nkuru ruravuga ko hari abandi bagore babiri, Brig. Nyankiir na Brig. Aluel, nabo bavanwe ku ipeti rya Brigadier General bagashyirwa ku ipeti rya Major General.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo (SPLA), Lul Ruai Koang, yabwiye Radio Tamazul kuri uyu wa Gatanu ushize ko Mary Ayen Mayardit n’abo bagore babiri b’abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera kuwa 27 Nyakanga.

Aba bagore bazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Sudani y’Epfo kandi ngo binjiye mu gisirikare mu 1983, kandi babarizwaga muri batayo y’abagore izwi ku izina rya Katiba Banat.

Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo yakomeje avuga ko kuzamurwa mu ntera kw’aba basirikare gushingiye ku bushobozi bwabo kandi akaba ari ubwa mbere abasirikare b’abagore bazamuwe ku ipeti rya Major General.