Print

Polisi iri gushaka umugore wafashwe amashusho ari gukubita umugabo mu buryo budasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2018 Yasuwe: 1556

Uyu mugore watangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga,yakubise uyu mugabo amugira intere kugeza ubwo uyu mugabo yananiwe kugenda.

Umugore yakubise umugabo ananirwa guhaguruka

Nubwo aba bombi batatangajwe amazina ye,uyu mugore yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho ari gukubita cyane uyu mugabo byatumye polisi itangira kumukurikirana.

Uruhurirane rw’inshyi,imigeri n’amakofe nibyo uyu mugore nibyo yakubitaga mu maso y’uyu mugabo wamwambuye kugeza ubwo ananiwe kugenda.

Mu bitutsi byinshi ndetse no kwandagaza uyu mugabo,uyu mugore yamukubitaga amubwira ko agomba kumwishyura amafaranga ye byanze bikunze,uyu mugabo we akamubwira ngo amuhe igihe ayashake azayamuha.

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko iri gushaka uyu mugore kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera azira kwihanira ndetse agakomeretsa bikomeye uyu mugabo