Print

Umugabo ugiye gushyingiranwa n’abagore babiri yatunguye benshi kubera umwanzuro yafashe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2018 Yasuwe: 1567

Uyu mugabo yakoze agashya ubwo yatangazaga ko agiye gukora ubukwe n’aba bagore bombi icyarimwe ndetse akabatuza mu nzu imwe aho bazarerera abana bazabyara.

Nkuko yabibwiye The Sun,Terry yavuze ko abagore be ari inshuti magara ndetse atazirirwa abatandukanya ngo buri wese abe mu nzu ye ahubwo bazabana mu nzu imwe bagafatanya kurera abana bazibaruka.

Terry n’abagore be bakomoka muri California muri USA,bavuze ko imiryango yabo yahaye umugisha uku gushyingiranwa kwabo ndetse babanye neza.

Lindsay yabwiye The Sun ko we na mugenzi we nta shyari bagirirana ndetse bamaze imyaka 12 ari inshuti magara batazigera bapfa uyu mugabo bahuriyeho.
Uyu mugore yavuze ko bose uko ari batatu bishyizeho igishushanyo cya mpandeshatu nk’ikirango kibahuza ndetse ko batazigera batandukana.

Brittney we yavuze ko ubwo yari amaze kubana n’uyu Terry muri 2016,Lindsay yaje kubana nabo mu nzu amwemerera kuryamana n’umugabo we niko guhita bemeranya kubana ari batatu mu nzu imwe ndetse bagiye kubyereka abavandimwe n’inshuti.