Print

Yabonye ifoto y’igitsina cy’umugabo muri telefone y’umukunzi we amutegeka kugenda mu muhanda yambaye ubusa

Yanditwe na: Martin Munezero 6 August 2018 Yasuwe: 1887

Nyuma yo kumuha iki gihano giteye isoni, Jasson yamukurikiye ata umwana wabo w’amezi 2 mu buriri ndetse agenda amufata amashusho maze ayoherereza abagabo bose yakekaga ko bamuteretera umukunzi.

Mu gutanga ubuhamya mu rukiko uyu mukobwa witwa Melo ntiyatinyutse guhinguka mu rukiko ahubwo yoherereje umucamaza ubutumwa, amubwira ko kugeza ubu afite ubwoba n’igisebo by’uyu munsi ndetse anatekereza ko bizabaho ubuzima bwe bwose. Ati “Yansenyeye ubuzima mu buryo bwinshi.”

Uwunganira Jasson mu mategeko yamusabiye ko ahabwa igihano kitaremereye cyane avuga ko kubona ifoto y’igitsina cy’undi mugabo muri telefoni y’umukunzi we aribyo byamuteye uyu mujinya ukabije.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jasson agomba gufungwa imyaka irindwi.