Print

NTIBISANZWE:Umugeni w’isugi yahahamuwe n’ingano y’igitsina cy’umugabo we intambara irarota

Yanditwe na: Martin Munezero 6 August 2018 Yasuwe: 3712

Mnombo Madyibi w’imyaka 32 y’amavuko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abatarabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, ubu afite ibikomere mu mutwe yatewe n’umugore baherutse gukora ubukwe utaratangajwe amazina, ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikaba gishimangira ko umugore we bashakanye ari isugi, nyuma y’ubukwe bakaba barahise bajya gucumbika aho bagombaga kumara mu gihe cy’ukwezi kwa buki, ari naho habayeho uko gukomeretsanya.

Mnombo Madyibi yitangarije ubwe ko yari ameranye neza n’umugeni we, ariko ubwo yakuragamo imyenda uwo mugore akaba yarabaye nk’ukubiswe n’inkuba akikanga cyane, mu kwitabara ngo badatera akabariro akamukubita icupa rya divayi mu mutwe akamukomeretsa. Uku kurwana kwateje urusaku aho bari baraye bakangura abandi bari bahacumbitse, bataha barakaranyije kuburyo buri umwe yatashye ukwe.

Uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Afurika y’Epfo, agakeka ko umugore yaba atarishimiye aho bagiye kurira uko kwezi kwa buki kuko yigeze kwifuza ko bajya kuruhukira muri Zanzibar ariko ntibikunde.

Uyu mugore we ariko yabwiye ikinyamakuru Daily Star ko ntacyo apfa n’umugabo we ndetse ngo n’aho bari bagiye kuruhukira ntacyo hari habaye, ahubwo ngo ubunini bw’igitsina cye nibwo bwamuhahamuye arwana nawe ashaka kwitabara ngo badakora imibonano mpuzabitsina, birangira amukomerekeje mu mutwe.

Ibi bibazo byabo byasakuje mu miryango ndetse na Polisi itangira kwitabazwa ngo hasuzumwe amakimbirane y’aba bageni, ariko biza kurangira bemeye ko baganirizwa n’abantu bakuru bagasobanurirwa iby’amabanga y’abashakanye aho gukomeza kwiha amenyo y’abasetsi.


Comments

Karake 8 August 2018

Ubundi byakabaye byiza habaye "igerageza" mbere yuko umusore n’inkumi bakora ubukwe.Ikibazo nuko abagabo benshi iyo umukobwa abahaye mbere y’ubukwe,ntabwo aba akibarongoye kubera ko burya abagabo duhararukwa vuba.Ikindi kandi,imana itubuza busambana kubera ko bigira ingaruka nyinshi,harimo gukuramo inda no gusenya ingo.Niba bano ari abakristu,nibaganire,basabane imbabazi,noneho babikore bitonze.Imana ibwira abantu barongoranye officially ngo "NTIMUKIMANE" (1 Abakorinto 7:5).