Print

Inkuru y’ abagabo 2 b’ inshuti n’ Umwami w’ umwirasi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 1882

Liam Ntiyateye amahane, ahubwo yaravuze ati ‘Nyagasani ndemera igihano cyose uraza kumpa, ariko ndakwifuzaho ikintu kimwe’.

Ndakwinginze mpa agahe kanyuma mbere y’ uko mfa ndashaka kujya mu rugo nkareba umugore wanjye n’ abana banjye bwa nyuma.

Umwami arabyanga ati ‘Oya sinakwemerera ko ugenda kuko nugenda ntangwante ndaba mfite yatuma nizera ko uragaruka.’

Mu gikundi cy’ abantu cyari aho hahise haturukamo umugabo ‘Nyagasani, nshira ku ngoyi natagaruka, munyice mu mwanya we’. Umwami abaza uwo mugabo ati ‘Kuki wemeye kwitanga mu mwanya we’ undi ati ‘Nyagasani , Ni uko ari inshuti yanjye y’ akadasohoka ndamwizera namara kubonana n’ umuryango we aragaruka’.

Umwami arabyemera aha Liam amasaha atandatu. Hamaze gushira amasaha atanu wa mugabo yari aturutse mu rugo.

Liam yashaka kugera ku ngoro y’ umwami hakiri kare ngo inshuti umwami atayica. Ari mu nzira asubira I bwami indogobe yaramushije we nayo barakomereka.

Kuko Liam yatinze kugera I Bwami igihe yahawe kikarenga, bafashwe wa mugabo biteguwe kumwica. Uyu mugabo yari yishimiye ko agiye gutanga ubuzima bwe kubera inshuti ye.

Mu gihe biteguraga gukurura umugozi ngo bamanike wa mugabo Liam yahise ahagera arasakuza ati ‘Ndabinginze murekere, nagarutse nimurekure inshuti yanjye’.

Uwo mugabo aramusubiza ati ‘Liam subira ndumva nshaka gutanga ubuzima bwanjye ku bwawe’. Liam yegera inshuti ye arayibwira ati ‘wakoze kumfasha , igendere. Iki ni igihano cyanjye ngombwa kugihabwa’.

Umwami abonye ubushuti bw’ aba bagabo ati ‘Ndakubabariye, ubushuti bwanyu bunkoze ku mutima mwembi ni babarekure’.

Iyi nkuru yanditswe na Nsanzimana Ernest yifashishije inkuru iri ku rubuga http://moralstories26.com