Print

Moïse Katumbi wagiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida wa Kongo ntarava ku izima

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 1571

Katumbi yari yizeye gusubira muri Kongo nyuma yo kumara imyaka ibiri mu buhungiro, ariko abategetsi bamwangiye inshuro ebyiri kwinjira muri iki gihugu, bituma kuri ubu ari mu gihugu gituranyi cya Zambia.

Bivuze ko bishoboka ko hari ubwo atashobora gutanga kandidatire ye ku itariki ntarengwa yo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 8 y’uku kwezi kwa munani yashyizweho n’akanama k’amatora muri Kongo.

Katumbi yabwiye BBC ati "Ntabwo ndibuve ku izima. Ni gute ushobora kwangira impunzi gusubira iwabo ngo ubucamanza buyiryoze ibyo iregwa?"

Yongeyeho ati "Babonye ko ibyo banshinja ari ibihimbano. Ni Perezida [Joseph] Kabila uri kubyivangamo kugira ngo simbone uko njya kwiyamamaza mu gihugu cyanjye."

Katumbi yakatiwe adahari n’inkiko za Kongo igihano cyo gufungwa amezi 36 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko umutungo utari uwe. Avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano.

Manda ya Perezida Kabila yarangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka wa 2016. Itegekonshinga ntirimwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu. Ariko urubyiruko rwo mu ishyaka riri kubutegetsi PPRD rukomeje gusaba Kabila gutanga Kandidatire ruvuga ko itegeko nshinga ribimwemerera.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende aherutse gutangaza ko umwanzuro kubashaka kumenya niba Kabila aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza uzamenyekana bitarenze tariki 8 Kanama 2018 kuko ariwo munsi wanyuma wo gutanga kandidatire.

Jean-Pierre Bemba, wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo akaba n’umukuru w’inyeshyamba, we aherutse gutanga kandidatire ye mu matora ya perezida yimirije.
Ni nyuma yaho akuriweho igifungo yari yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.