Print

Nshuti Savio yatangaje byinshi ku byerekeye intebe y’abasimbura ari kwicazwaho muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2018 Yasuwe: 5536

Uyu musore uheruka gukina umupira mwiza ubwo yatozwaga na Masudi Djuma muri Rayon Sports,yatangarije Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko nta byishimo afite kuko amaze kubanza mu kibuga inshuro 6 gusa muri APR FC ndetse yifuza kuzabona umwanya uhagije wo gukina mu mwaka w’imikino utaha.

Savio Nshuti amerewe nabi n’intebe yo muri APR FC

Yagize ati “Nakinnye imikino 6 mbanzamo, ikibazo nta bwo ari uko nasubiye inyuma niba mwararebye imikino meze neza. Hari igihe umutoza aba atarakugirira icyizere. Ntabwo ari byiza kuri njye nk’umuntu wari usanzwe ukina kandi ubanza mu kibuga. Ahantu hose nanyuze narabanzaga ngakina imikino myinshi. Kuba maze gukina imikino 6 yonyine urumva nta bwo ari byiza kuri njye, nta bwo nabyishimira”.

Nshuti Savio yavuze ko aticuza kujya muri APR FC ndetse agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo umwaka utaha azajye gukina hanze y’u Rwanda.

Nshuti Savio ni umwe mu bakinnyi bazamutse neza mu Isonga FC bituma Rayon Sports imwifuza ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize. Yahise yerekeza muri AS Kigali atagiriyemo ibihe byiza kuko yagiriyemo imvune ikomeye y’urutugu,aza kwerekeza muri APR FC mu kwezi kwa mbere nyuma yo kuyikira.


Comments

kamana 7 August 2018

reka nkubwire muvandimwe wanjye wakurikiye amafaranga ,uzayabona pe ariko bizarangira ahubwo bakwirukanye ujye gukina mumagaju , inama nakugira vugana na APR ikurekure ushake equips wakinamo Wenda wazagaruka muri gikundiro kuko ntiwakwicaza Butera cyangwa Iranzi nawe urabizi


7 August 2018

savio nabanze yumve odeur yagatebe,yavuye mwiki yimanana ngwagiye muri gikona,haha azagaruka avuga nkayo faustin yaje avuga


Kagina 7 August 2018

Wagiye ubizi ko APR isambira abakinnyi nk’isambira imbagara ubundi ikarunda ku ntebe y’abasimbura. Ntuzi uwa mbere bibayeho kandi wayisanze ubuzi. Komera rero uyimerereho imizi.


kiki 7 August 2018

Ihangane mwana,icyo wagiye ukurikiye nicyo uzabona,ifaranga uzaribona ariko talent yawe izasubira inyuma.ahubwo bizarangira bagushyize muri indesirable ,na Gikundiro wanze utakiyibonye.ubu ntuba nawe uri kurwanirwa n’amakipe y’i Burayi,reba Faustin ,Mutsinzi,Kevin,Diarra,....Gusa ihangane wenda bizaza cyangwa se ufate icyemezo cya kigabo dore uracyari muto kandi imbere yawe niheza nutirangaraho.


Rubyogo 7 August 2018

Yemwe namwe muragira ngo mwumve akatuvamo! Gusa nicyo cyamushobora! Ngusambira twinshi ugata nutwo warufite! Gusa ntacyo mvuze ndumwana w, umunyarwanda!!!