Print

Anita Pendo yahishuye igitsina cy’umwana agiye kwibaruka

Yanditwe na: Muhire Jason 7 August 2018 Yasuwe: 1626

Hashize iminsi itari myinshi bimenyekanye ko Anita Pendo atwite inda ya kabiri, nyuma y’aho mu mwaka ushize muri kanama nabwo yari yabyaye umwana w’umuhungu. bikimenyekana byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bamunenga ko akurikije imfura ye imbura gihe, nawe abasubiza ko ntawe ukwiye kumwinjirira mu buzima dore ko ntawe bazafatanya kubarera. Abandi baramushimye bati ‘babyare vuba ubundi uzabarerere rimwe!’

Kugeza ubu Anita yari ataratangaza igitsina cy’umwana agiye kwibaruka, ariko kuri uyu wa mbere yanditse ubutumwa kuri Instagram agaragaza ko umwana we w’ubuheta azaba ari umuhungu.

Yagize ati “Umubyeyi kandi simbyinubira, ndumva ndi umunyamugisha, ubuheta bwanjye, indi ntare, ndishimye... Isi yarambwiye ngo ‘oya’ nanjye ndavuga ngo ‘yego’. Umuhungu wanjye, imbaraga zanjye, urukundo rwanjye.”

Mu bundi butumwa bugaragaza ko uyu mugore akuriwe, yasabye abamurikira bose kumusengera akazabyara neza, andi magambo y’uruca ntege agenda amuvugwaho bakayirengagiza. Kugeza ubu ariko aracyari mu kazi nk’uko bisanzwe.

Anita Pendo ni umugore w’umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali Ndanda Alphonse, bamaze imyaka ibiri babana ariko ntibarakora ubukwe. Mu minsi ishije byigeze kuvugwa ko baba baratandukanye, gusa Anita yaje kubinyomoza anashimangira ko inda ya kabiri atwite ari iye.


Comments

Ngenzebuhoro 7 August 2018

Ese iyi nkuru ninde ireba koko?