Print

Dore ibizakwereka umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2018 Yasuwe: 22585

Numara kubona ibi bimenyetso uraza kumenya niba uzi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa umugabo wawe abizi kuko ndabizi buri gihe wahoraga wicira urubanza cyangwa ukarucira umugabo wawe. Ubundi abenshi baryoherwa no kugira umukunzi ariko bamara kurushinga bageze mu buriri gutera akabariro ngo umugore we aryoherwe bikamunanira.

Hano hari bimwe mu bimenyetso 6 bazakubwira niba koko unjya uryohereza umugore wawe mu gihe muri gutera akabariro.

1. Arabyina

Niba mvuze ngo arabyina,ntiwumve ko mvuze ko abyinya injyana nka Country,Salsa,ballroom cyangwa Tango ahubwo nshatse kuvuga ko umugabo iyo muri mu mibonano mpuzabitsina yiyegereza umugore we neza ubundi akamugwamo wese ku buryo mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina agerageza akazanjya yinyonga ku buryo umugore nawe yumva nkaho ari gukora imibonano mpuzabitsina mu muziki cyangwa umunyenga.

2. Agasomyo ke akagenza buhoro

Niba umugabo agize atya agafungura umunwa we agiye gusoma umugore we,ururimi rwe agomba kurutosa ndetse akamusomana umutuzo adahubuka.Kandi iyo agiye kumusoma agerageza gufata umunwa umwe kuri umwe hanyuma ururimi rwahura n’urwe agasa n’umwenyuramo,icyo gihe umugore we aba yumva yashize ndetse ari nako agenda aryoherwa.

3. Atuma umugore we yiyumvamo ubwiza

Nta shobora kubwira umugore we ko aryoshye wapi ahubwo uko agenda amukorakora cyangwa amwiyegereza niko umugore nawe agenda yiyumvamo ko ateye neza. Ikindi uburyo umugabo arebamo umugore bimutera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina kandi uko avuga umugabo niko umugore agenda yumva ari gushira bimutera ibyiyumviro bindi.

4. Ashyira amaboko ye mu bice by’ingenzi by’umugore we

Ubundi hari abazi ko gukorakora igitsina cy’umugore aribyo bintu bituma nawe ashaka gukora imibonano mpuzaitsina, hoya! Ahubwo icyerekana umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina ni uko mu gihe ari gusomana n’umugore we atangira kumukorakora mu mutwe ubundi agatangira gufata imisatsi yawe ayiguyaguya buhoro buhoro ndetse akagera no ku matwi ayakorakora buhoro buhoro.

5. Ntanjya avuga ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina

Ubundi hariho abagabo bagira gutya bakabwira abagore babo ngo bakore imibonano mpuzabitsina ariko umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina unjya kumva atangiye kugukorakoraho kugeza igihe nawe yumva koko agiye muri bya bihe yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina muri make ibikorwa birigaragaza n’uburyo agenda agukorakora.

6. Azi kuyobora ibitekerezo by’umugore

Abagore benshi bumva ko niba umugabo atazi kumenya niba umugore ashaka gukora imibonano mpuzabitsina atiriwe abivuga uwo nta mugabo umurimo. Umugabo uzi icyo gukora ni wawundi umenya ko umugore ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ubundi nawe agahita amenya uburyo amutwaramo.