Print

Abanyapolitiki n’ abaherwe bakomeye mu Isi bategerejwe I Kigali vuba aha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 August 2018 Yasuwe: 2016

Abo bayobozi bose bazahurira mu ihuriro rizateranira i Kigali ryiga ku buryo Afurika yagera ku iterambere ritangiza ikirere (Africa Green Revolution Forum).

Kigali today yatangaje ko iryo huriro rizateranira i Kigali guhera tariki 3 kugeza 7 Nzeri 2018 abo bayobozi ba bazatangamo ibiganiro. Ni ryo huriro ryambere rinini rigiye kubera ku mugabane wa Afurika riganisha ku buhinzi.

Iryo huriro kandi rizanitabirwa n’izindi mpuguke mu buhinzi zigera kuri 300 ndetse n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 15, bafite intego yo gushaka ishoramari rya miliyari 30 z’Amadolari ya Amerika azashorwa mu buhinzi muri Afurika.

Abandi bakomeye bazarigaragaramo ni nk’umuherwe Howard Buffett, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Algeria Issad Rebrab, Umunya-Nigeria Aliko Dangote, ndetse na Sunny Verhese.

Umuherwe Bill Gates n’Umugore we na bo bateganijwe kuzitabira iyo nama ndetse n’abandi bahagarariye Umuryango ukomeye wa Rockefeller Foundation, ari nayo izatera inkunga iyo nama.

Ni inama izaba ibaye ku nshuro ya karindwi, yaherukaga kubera muri Kenya, iyayibanjirije yabereye muri Cote d’Ivoire. Icyo gihe abari bayitabiriye bakusanije agera kuri miliyari 36 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afurika.

Ayo mafaranga kandi yari agamije gufasha mu kongera umusaruro no kuzamura ubuzima bw’abahinzi bakiri bato mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’Umuryango ugamije iterambere ritangiza ibidukikije muri Afurika (AGRA), ari naryo ryateguye iyo nama, yabwiye Kigali Today ko ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza aho rumaze kugera mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu gice cy’abikorera.

Muri iyo nama ni naho Perezida Kagame azatangariza amasezerano yiswe ‘The Kigali Declaration’, amasezerano agamije gukangurira ibihugu gushyira hamwe no kwiyemeza guteza ubuhinzi imbere.


Kofi Annan, Umunya-Ghana wayoboye UN kuva 1997-2006


Bill gates na Melinda Gates, Abaherwe b’Abanyamerika babarirwa muri miliyari 89,6 z’amadolari ya Amerika bafatanyije


Al Gore yabaye Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001


Comments

Gatare 7 August 2018

Aliko Dangote niwe Munyafrika ukize cyane kurusha abandi.Aherutse kugurira Nigeria Police imodoka zirenga 100!! Gukira ni byiza,ikibazo nuko bitatubuza gusaza,kurwara no gupfa.Hari umuntu tuba mu idini rimwe uherutse gusezera akazi keza yari afite,ari Director kandi ahembwa amafranga menshi.Mu rwandiko yanditse asezera ku kazi,yabwiye Director General yuko "amafaranga menshi n’ubutunzi bitazamubuza kurwara,gusaza cyangwa gupfa".Ubu yirirwa mu nzira,abwiriza abantu ubwami bw’imana kandi ku buntu.Bible isaba Abakristu kunyurwa n’uduke batunze.Nubwo Gukira cyane atari icyaha,imana idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko ababikora ari bake cyane.Abo nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi imana izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane kugirango tuzabeho iteka muli paradizo.Gukora umurimo wo kubwiriza,Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.Ni itegeko ry’imana.