Ibyo byaha byakozwe n’abo basirikare igihe ubwo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centre Afrique .
Umuryango Mpuzamahanga Human Rights Watch rivuga ko abategeko ba Kongo bapfushije ubusa amahirwe bari babonye yo kwerekana ko abashinzwe umutekano batari hejuru y’amategeko.
Abo banyagihugu, barimo abagore n’abana, bishwe mu 2014 nyuma y’urupfu rw’umusirikare w’umunye Kongo wari uhagarariye amahoro aguye mu mirwano y’ ingabo zari mu butumwa bw’ amahoro n’ inyeshyamba.
Abo bantu bakuwe mu mazu y’ izo nyeshyamba , nyuma imirambo yabo itorwa mu binogo rusange.
Src: BBC