Print

Jay Polly yagaragaye yambaye amapingu ahatwa ibibazo ku byaha akurikiranyweho

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2018 Yasuwe: 4723

Jay Polly watawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we akamukura amenyo yatangiye kubazwa ku byaha yakoze birimo gukomeretse ndetse no kwihanira.

Gutabwa muri yombi k’uyu musore, byemejwe na Modeste Mbabazi usanzwe ari umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, yavuze ko ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyateye Jay Polly gukura amenyo umugore we.

Nyuma yo gukabwa muri yombi kuri iki cyumweru Jay Polly yagaragaye yambaye amapingu ndetse asa nusobanurira abashinzwe umutekano ibyaha ashinjwa byatumye ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano .

Mu gihe iperereza rigikomeje, ubugenzacyaha buvuga ko Jay Polly yakuye amenyo umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye bari iwabo mu rugo. Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we baba bararaye mu kabari, bityo aya makimbirane akaba ashobora kuba yaratewe n’ubusinzi.

Magingo aya Jay Polly arashinjwa ibyaha birimo kwihanira, gukomeretsa ndetse n’ihohotera yakoreye umugore we ryo kumukubita kugera ubwo amukuramo amenyo ari nabyo yabazwaga n’ubuyobozi bushinzwe iperereza.