Print

Umugore yakubiswe inkoni 48 kugirango azabone umugabo umurongora

Yanditwe na: Muhire Jason 8 August 2018 Yasuwe: 3218

Kuri uyu wa Kabiri 07 Kanama 2018 . Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho atandukanye agarazaga umugore witwa Princess Josephine Uloma w’imyaka 39 y’amavuko wakubiswe inkoni 48 azira kuba yarabenze abagabo benshi bifuzaga kumwambika impeta we akabyanga.

Uyu mukobwa ubusanzwe utuye mu gace ka Orlu muri Imo mu nyengero z’umujyi w Lagos yatangaje ko ku myaka ye 18 yarwanye n’abagabo benshi bapfa ko bamutereta kandi atarageza igihe cyo kurongorwa aho yatekerereje Pasiteri ibihe bibi yanyuzemo pastier akamubwira ko bitewe n’igihano yakoze ko nawe akwiye kuryama hasi agakubitwa inkoni zingana na nyinshi ziri muzo yakubise abagabo bashakaga kumutereta mu rwego rwo kugirango azabone umugabo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa yakubiswe inkoni 28 agasaba ko izindi yazikubitwa bucyeye kuko amarira yo yari yamaze kumushiramo ahubwo asigaranye uburibwe.

Biteganyijwe ko uyu mugore azakubitwa inkoni 48 kugirango ababarirwe ibyaha bye abone umugabo nkuko Pasiteri yabimubwiye.