Print

Reba imiterere y’umukobwa uvugwa mu rukundo na Meddy mu mwambaro wa Bikini [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 8 August 2018 Yasuwe: 5695

Uyu mukobwa uvugwa mu rukundo n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy uba muri Amerika, azwi ku mazina ya Mimi Mehfira ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy na Mimi ntibajya berura ngo bavuge ko bari murukundo, nyamara iyo ukurikiranye amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga zabo ubano ko urukundo ari rwose ndetse na Meddy ubwe avugako afite umukunzi uba muri Amerika ariko ntiyifuza kwerura ukuri ngo avuge izina rye ndetse n’ifoto ye.

Ubwo aheruka mu Rwanda akabazwa niba afite umukunzi yavuze ko haruwo arimo gutereta gusa bitaracamo .

Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika, Si umunyarwanda.”

Kuri uyu wa Kabiri taliki 6 Kanama 2018 nibwo umuhanzi Meddy yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 yujuje kuri uyu munsi, mu bambere baasangiye ibyishimo nawe ndetse bakifatanya n’uyu musore mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko harimo uyu mukobwa wo muri Ethipia wagaragaje ibyishimo bidasanzwe kuba uyu muhanzi yijihije ibi birori barikumwe nk’inshuti ye magara imuhora iruhande.

Mimi yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho ubutumwa butandukanye yifuriza Meddy isabukuru nziza, yakoresheje amafoto ari kumwe n’uyu musore ndetse n’amashusho yagaragaraga aba bombi bari gusangira, hari aho

Yagize ati “Mutima wanjye ndagukunda, isabukuru nziza muhungu”

Urukundo rwa Meddy n’uyu mukobwa rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize ubwo Meddy yashyiraga amashusho kurukuta rwe rwa instagram nuko hashira umwana agahita ayasiba.

Uyu mukobwa ninawe Meddy yifashishije mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura.


Comments

Kamana 8 August 2018

Nubwo byitwa ngo "bari mu rukundo",ejo bazaba bashwanye bamaze guhararukana.Urukundo rushingiye kuli sex nta gihe rumara.Muzi ibyo Jay Polly yakoreye ihabara rye ejobundi kandi mwarandikaga ngo ni "umukunzi we".Nubwo ubusambanyi bukorwa na millions and millions,ni icyaha kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,ni ukutagira ubwenge.Tujye twumvira imana niba dushaka isi cyangwa ijuru bishya bivugwa muli 2 Petero 3:13.