Print

Umupfumu yafatanwe umukobwa yari amaze imyaka 15 asambanyiriza mu buvumo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2018 Yasuwe: 6458

Uyu mupfumu polisi yise Jago, yashimuse umwana w’umukobwa w’imyaka 12 muri 2003 ahita amujyana mu buvumo,ababyeyi be baramushaka baraheba.

Jago yabeshye uyu mukobwa ko afite umuzimu w’umukunzi we wapfuye ko bajyanye yamumwereka amugejeje mu buvumo n ntiyamwemerera kugaruka.

Uyu mupfumu yahise ahisha uyu mukobwa muri ubu buvumo bwe,atangira kumukoresha imibonano mpuzabitsina none yatahuwe nyuma y’imyaka 15.

Polisi yavuze ko uyu Jago w’imyaka 83 yabwiye uyu mukobwa ko umuzimu w’umukunzi we Amrin wamugiyemo ndetse amwereka ifoto ye byatumye yemera ko babana muri ubwo buvumo aziko ari kumwe n’umukunzi we wapfuye.

Kuva ku myaka 12,uyu mukobwa yizeye uyu mupfumu barabana none yatahuwe mu buvumo bwe afite imyaka 28 y’amavuko.

Mu masaha ya nijoro uyu mukobwa yabaga mu nzu y’ibyatsi yari hafi y’ubu buvumo bw’uyu mupfumu mu gihe ku manywa yimukiraga muri ubu buvumo kugira ngo hatagira umubona.

Indonesia n’ighugu cyiganjemo abayisilamu ariko imyizerere gakondo iracyashinze imizi mu baturage ariyo mpamvu uyu mukobwa yabanaga n’uyu mupfumu aziko ari umukunzi we wamwimukiyemo.

Uyu mupfumu yemeye ko kuva mu mwaka wa 2008 yasambanaga n’uyu mukobwa mu gihe uyu mukobwa utavuzwe amazina we yemeye ko yaryamanaga n’uyu musaza aziko aryamana n’umukunzi we Amrin wapfuye bakundana.

Polisi yavuze ko uyu mukobwa yatahuwe nyuma y’aho umuvandimwe we nawe washyingiranywe na murumuna w’uyu mupfumu,amuguye gitumo ari muri ka kazu k’ibyatsi agahita ahamagara abantu.

Jago ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza kubera gushimuta uyu mukobwa akiri muto yarangiza akamukoresha imibonano mpuzabitsina atarageza ku myaka y’ubukure.


Jago yari amaze imyaka 15 asambanya umwana w’umukobwa yashimuse 2003