Print

Hagaragajwe impamvu zitangaje 18 abagore n’abagabo basigaye bitwaza iyo bashaka gutandukana n’abo bashakanye

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2018 Yasuwe: 2998

N’ubwo iri jambo uribwiwe ataryakira neza cyangwa se usanga rimuca umugongo, ariko rirakoreshwa n’abagabo kimwe n’abagore. Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bubatse ingo;abagore ndetse n’abagabo, muri 500 babajijwe bavuga ko mu mezi ane abantu bashakanye iyo hari ushaka gutandukana na mugenzi we hari ibimenyetso aba amugaragariza, iyo rero hari umwe mu bashakanye ubwira mugenzi we ko atiteguye ngo iki gisubizo kiratungurana cyane ndetse ukibwiwe kimutera kwibaza byinshi kuri mugenzi we akagira n’uburyo asesengura iki gisubizo aba ahawe.

Urubuga Wot Went Wrong ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, mu musozo w’ubu bushakashatsi bwakozwe, hagaragara ibyagiye bivugwa n’abagore babibwira abagabo babo bashaka ko batandukana.Hari ibyo bahuriraho ariko hari n’ibyo batandukaniraho.

Impamvu abagabo n’abagore babana bajya bavuga iyo bashaka gutandukana n’abo bashakanye:

1- Nsigaye mfite undi mugabo nikundira kukurenza.

2- Ntukimenya guteka neza, uburyo uri kujya ungaburira simbwishimiye na gato.

3- Usigaye undutisha akazi.

4- Imitere n’ikimero cyawe ntikikinyura na gato.

5- Ndabona utakiri kwinjiza umutungo uhagije wo kutubeshaho neza

6- Ntukimenya kungusha neza, nta tugambo twiza ukimbwira, ntukintetesha.

7- Ntukimenya kubahiriza isaha muri gahunda zawe.

8- Sinkimenya imikino ukina, ntacyo ukimbwira muri gahunda zawe.

9- Dusigaye duhora gusa mu ntonganya zidashira.

10- Nsigaye mbona utakimpa agaciro nkwiriye mu buzima bwawe.

11- Ndumva ntakibashije kubana nawe

12- Ufite isuku itari nziza, nta suku ukigira.

13- Ndabona nta gaciro ukimpa mu buzima bwawe.

14- Wabaye imburamukoro, nta kazi ukigira.

15- Mu mutima wanjye hasigaye harimo undi mugore, hari umugore ndi kwiyumvamo muri iyi minsi kukurenza.

16- Umpobera nabi.

17- Sinkumva unshyira muri gahunda zawe z’ejo hazaza.

18- Ufite ibyoya byinshi. Aha ni uguhimba inenge ku miterere ya mugenzi we ashaka ko batandukana.
Urukundo ni umugezi udahora utuje.