Print

Rusizi: Umugabo arashinjwa gukubita ifuni umugore bafitanye abana 7

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2018 Yasuwe: 2158

Ntakirutimana Aloys na nyakwigendera Icyimpaye Jeanne d’Arc wari ufite imyaka 32, bari bafitanye abana 7 dore ko banabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubu bwicanyi bwabaye mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire Joyeux yavuze ko bwatewe ahanini n’amakimbirane yavugwaga muri uyu muryango.

Yagize ati “Nibyo koko Ntakirutimana yishe umugore we amukubise agafuni mu mutwe, amwica kubera amakimbirane bari bafitanye yari amaze igihe.Uwo mugabo twahise tumushyikiriza polisi sitatiyo ya Gashonga, ubu ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha kugira ngo ahanwe.”

Gitifu Ingabire yakomeje avuga ko amakuru bahawe n’inzego z’ibanze ari uko uyu mugabo na nyakwigendera bari bafitanye amakimbirane amaze iminsi, ngo kuko umugabo yashinjaga umugore wekumuca inyuuma.

Yanavuze ko ubuyobozi bwagerageje kubunga mbere y’uko iki cyaha kiba, ngo nabo bakaba barerekanaga ko basa n’abababariranye, ariko ngo bikaba byabatuinguye kumva ko Ntakirutimana yaje kumwica.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda Mbabazi Modeste nawe yahamirije Ukwezi.com iby’ubu bwicanyi, avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuteye kwiyicira umugore.

Yagize ati “ Nibyo koko umugabo witwa Ntakiutimana Aloys yishe umugore we mu ijoro ry’ejo hashize.Akimara gukora ubu bwicanyi, byahise bimenyeshwa bimenyeshwa urwego rw’Ubugenzacyaha butangira gukurikirana uwo mugabo arafatwa, ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.”

Yakomeje atanga ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kurwanya amakimbirane yo mu ngo no gutanga amakuru ku ngo zitabanye neza kugira ngo inzego z’ubuyobozo zigire aho zihera zikurikirana ibibazo nk’ibyo hataraba imfu.

Yakomeje asaba ko buri wese yakagombye kuba ijisho rya mugenzi we, akamenya ikibazo kiri mu rugo rw’umuturanyi. Aha avuga ko gahunda y’amasibo yo mu midugudu ari inzira nziza igomba kujya ikoreshwa batanga amakuru y’ibibazo biri mu ngo za bagenzi babo.