Print

KICUKIRO: Umugabo yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2018 Yasuwe: 6067

Ni umugabo wari ufite imisatsi ikunzwe cyane n’ibirangirire (Dreadlocks), yari yambaye itaburiya y’akazi y’ubururu yanditseho amagambo ku mugongo bigaragara ko ibaye ari iye yaba yakoraga ku irimbi ry’i Rusororo.

Uwo Nyakwigendera ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 27 na 35, abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ho mu karere Kicukiro, bavuga ko mu masaha ya satatu za mugitondo ari bwo babonye umurambo we uryamye ahantu mu gihuru iruhande rw’umuhanda bagahamagara inzego zishinzwe umutekano.

MBABAZI Modeste ,Umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Yabwiye TV na Radio One ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu muntu kuko basanze nta cyangombwa na Kimwe yari afite. Kugeza ubu birakekwa ko yaba yiciwe ahandi akajyanwa muri ako gace

Mbabazi Modeste yakomeje asaba abaturage kugerageza gutangira amakuru ku gihe dore ko bikekwa ko uyu muntu yaba yazanywe nijoro akajugunywa aha hantu, bagatanga amakuru hakeye mu masaha ya Saa tatu.