Print

Alexis Sanchez yaciye igikuba mu bakunzi ba Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 2095

Uyu munya Chile wageze muri Manchester United muri Mutarama uyu mwaka,yavuze ko amakipe bazahangana mu mwaka w’imikino utaha akomeye bityo abayobozi b’ikipe bagakwiye kugura abakinnyi bakomeye.

Sanchez yanenze urwego rw’abakinnyi ba Manchester United

Yagize ati “Manchester United ikwiriye gutangira umwaka w’imikino ifite gahunda yo gutwara ibikombe.Turi ikipe nkuru,twagize imyiteguro itari myiza cyane bityo tugomba kwitegura neza mu myitozo.Manchester United ikwiriye gusinyisha abakinnyi bakomeye,bafite ubunararibonye.Barcelona iherutse gusinyisha Vidal kandi ni urugero rw’umukinnyi twakagombye kuba dufite kugira ngo dutware ibikombe.”

Sanchez yatumye benshi mu bafana ba Manchester United bacika ururondogoro kuko bibajije impamvu yasuzuguye ubushobozi bwa bagenzi be kandi bararangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona mu gihe abandi bo bamushyigikiye bavuga ko hari abakinnyi bari ku rwego rwo hasi.

Alexis ntiyishimiye uko Manchester United yitwaye ku isoko

Uyu munsi nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risozwa,aho benshi bategereje kureba niba ubuyobozi bwa Manchester United burekura amafaranga bukagura abakinnyi cyane ko n’umutoza Mourinho yavuze ko atishimiye uko abayobozi be bitwaye ku isoko uyu mwaka.