Print

Diamond yavuze amagambo ku muhungu we yabyaranye na Hamisa Mobetto yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 August 2018 Yasuwe: 1914

Diamond yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yifurije uyu mwana we, Daylan isabukuru nziza ,ndetse yongeraho amagambo akomeye amusaba kuzaba igihangange nka Se.

Yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe bucura bwanjye,mugenzi wanjye w’umukene,umuswahili,mugenzi wanjye wicisha bugufi.Muhungu wanjye,Imana izaguhe umugisha maze uzabe umunyamuziki nka papa wawe,ndetse uzigarurire imitima ya benshi.Isabukuru nziza muhungu wanjye mwiza,intare ikiri nto,mwami muto,ndetse Dangote muto”.

Aya magambo ya Diamond akaba yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be, aho benshi yabibukije ubuzima bubi uyu mwana na Nyina Mobetto baciyemo ubwo Diamond yihakanaga uyu mwana ndetse bikageza ubwo nyina ajya mu nkiko asaba indezo,ndetse n’urwango nyina wa Diamond yamugiriye avuga ko umuhungu we yabyaranye n’umugore w’umukene ndetse ntafate uyu Daylan nk’umwuzukuru we ahubwo agakundwakaza abana ba Zari.