Mu kwezi gushize nibwo Perezida Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’ amategeko yahinduye izina ry’ urwego rwa gisirikare J2 arwita urwego rw’ Ubutasi bwa gisirikare ruhabwa n’ umuyobozi witwa Col. Andrew Nyamvumba wari usanzwe afite ipeti rya Lt. Colonel.
Col. Nyamvumba Andrew
Mbere y’ uko agirwa umuyobozi w’ urwego rw’ ubutasi mu gisirikare Col. Andrew Nyamvumba yari Head of Strategy mu biro bya Perezida.
Inama y’ abaminisitiri yo ku wa 8 Kanama 2018 kandi yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663 bo mu Ngabo z’u Rwanda; n’ Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda.