Print

Haravugwa umwuka mubi mu banyarwanda bari gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 1972

Nkuko bisanzwe bigenda muri Tour du Rwanda,abakinnyi b’abanyarwanda barafashanya iyo mugenzi wabo afite umwenda w’umuhondo,ariko siko byagene ku munsi w’ejo kuko Valens Ndayisenga yatatse cyane bituma Mugisha Samuel atakaza imbaraga nyinshi ku buryo byashoboraga kumuviramo gutakaza umwenda w’umuhondo.

Mugisha yashinje Valens kumugambanira ngo atakaze umwenda w’umuhondo

Mugisha yabwiye abanyamakuru ko Ndayisenga ukinira ikipe ya Equipe De POC Côte De Lumière yo mu Bufaransa yagerageje kumunaniza ubwo yashakaga gukurikira Rugg Timothy kugira ngo atware agace ko ku munsi w’ejo kandi aziko uku gusatira kwamuviramo gusigara akaba yatakaza umwenda w’umuhondo.

Yagize ati “Uyu munsi wagenze nabi,kuko nta bufatanye bw’abanyarwanda bwabayeho.Ibyabaye muri Tour y’umwaka ushize ntabwo byari bikwiye kongera kuba uyu mwaka. Ntabwo niyumvisha uburyo Valens [Ndayisenga] yashaka ko nsigara, uriya munya-Ethiopia agatwara umwenda w’umuhondo,ntabwo baririmba Rwanda Nziza, kuba akinira ikipe yo mu Bufaransa ntibivuze ko atari Umunyarwanda. Sinzi impamvu yiyumvisha ko adashobora kumfasha kandi nawe izo yatwaye baramufashije, ntabwo watsinda uri wenyine.”

Ndayisenga Valens akunze kwikomwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda benshi kuko umwaka ushize yarasatiriye bituma abakinnyi b’Abanyarwanda basigara ndetse umukinnyi Simon Pellauud abasiga bikomeye.

Ndayisenga ukunda ishema rye ku giti cye,yahanganye na Mugisha Samuel ku munsi w’ejo mu gace ka 4 kavaga Huye berekeza I Musanze kerekeza Karongi,bituma uyu musore ukiri muto uri gukinira Team Rwanda atakaza imbaraga nyinshi kugira ngo agumane umwenda w’umuhondo.

Ndayisenga Valens aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yaje mu Rwanda aje gutsinda ndetse aramutse abonye uko yambara umwenda w’umuhondo nta kabuza yawambara, yongeraho ko ibyo akora byose ari ibyo aba yasabwe n’umutoza we.

Mugisha yavuze ko agiye guhangana na Valens

Yagize ati “Ndi gukora ibyo abatoza b’ikipe yanjye bambwiye. Mbonye umwenda w’umuhondo nawufata. Gahunda dufite [nka Equipe De POC Côte De Lumière] ni ukwegukana Tour du Rwanda.Ndi mu rujijo,ibyo nkoze ntibishimwa n’abatoza ba Team Rwanda nabo mu ikipe yanjye.Bisigaye bimvanga mu mutwe.”