Print

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikarishye cyane na CAF kubera imirwano y’abakinnyi bayo kuri USM Alger

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 2870

Nkuko amashusho y’umukino yabigaragaje,Ndayisenga Kassim yagaragaye akubita umugeri umukinnyi wa USM Alger ubwo yinjiraga mu kibuga nyuma y’umukino aje gutabara Yannick Mukunzi warimo asagararirwa n’abakinnyi ba USM Alger.


Rayon Sports yitwaye nabi nyuma yo kunganya igitego 1-1 na USM Alger

CAF yavuze ko nyuma yo guterana kw’akanama gashinzwe imyitwarire bahisemo guca Rayon Sports ibihumbi 10 by’Amadolari kubera imirwano ya Yannick Mukunzi ndetse n’ibihumbi 10 kuri Mbondi Christ na Ndayisenga Kassim.

Uretse ibi bihano by’amafaranga,aba bakinnyi bahagaritswe imikino aho YANNICK Mukunzi watangije intambara yahagaritswe imikino 2 mu gihe Kassim Ndayisenga na Christ Mbondi bahagaritswe imikino 2 iri imbere.

Ni inshuro ya 4 Rayon Sports iciwe amafaranga na CAF, nyuma y’ibyabereye mu Burundi igacibwa ibihumbi 15 by’amadolari, bayica andi mafaranga igihumbi cy’idolari kubera kwamamaza mu buryo butemewe muri Tanzania bahuye na Young, bayisubira muri Algeria kubera kwamamaza ku makabutura,none kubera imvurururu yateje nyuma yo kunganya na USM Alger bayiciye ibihumbi 20 by’Amadolari.

Guhagarikwa kw’aba bakinnyi ba Rayon Sports birayigiraho ingaruka zikomeye mu mikino ya CAF Confederations Cup, kuko irasigara ifite umunyezamu umwe Bikorimana Gerrard cyane ko Bashunga Abouba wari umunyezamu wa mbere,agiye kwerekeza mu Misiri.

Ibaruwa CAF yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ibihano yayifatiye

Kubura Christ Mbondi mu mikino 2 ya CAF Confederations Cup iri imbere,bizatuma Rayon Sports ikina ifite rutahizamu umwe Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Cote d’Ivoire batararangiza kuvugana.

Ibi bihano byose uko ari 4 Rayon Sports imaze gufatirwa na CAF bizatuma yishyura akayabo k’ibihumbi 38 by’amadolari y’Amerika.


Comments

Bosco 9 August 2018

Ariko c harya Rayon ngo barayanga?? iyikipe igira amanyanga Kbs Yannick wavuye muikipe igira ikinyabupfura none wigize ibandi koko?


Niko 9 August 2018

Ariko se umuntu ahagarikwa imikino ikurikira ayarigeze ahabwa ikarita itukura?


Fiona 9 August 2018

Izi ndushyi ngo ni gasenyi ark ninde waziteyumwaku???sha cyakora mugezahonshaka kbs ninukomerezaho