Print

Perezida Salva Kiir yatanze imbabazi rusange ku nyeshyamba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 August 2018 Yasuwe: 637

Izi mbabazi rusange zitanzwe hashize iminsi leta n’imitwe y’inyeshyamba bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi, mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum.

Ni amasezerano agamije kurangiza intambara imaze imyaka itanu, yahitanye ababarirwa mu bihumbi ikanakura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni.

Itegeko-teka rya perezida ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, rivuga ko Perezida Kiir yahaye imbabazi rusange "umuyobozi w’ishyaka SPLM-IO, Dr Riek Machar Teny."

Iri tangazo ryongeyeho ko "n’indi mitwe y’inyeshyamba idafite ubuyobozi buzwi yatangije intambara yo kurwanya Repubulika ya Sudani y’epfo guhera mu mwaka wa 2013 kugeza ubu" nayo ihawe imbabazi.

Imirwano yatangiye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2013 nyuma yuko Perezida Kiir ashinje Bwana Machar yari amaze kwirukana ku mwanya wa Visi-Perezida, gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Bwana Machar yahakanye ibi birego, ariko ahita ashinga umutwe w’inyeshyamba urwanya leta.

Impande zarwanaga zanashyize umukono ku masezerano ajyanye n’umutekano, muri ibi bikorwa bigamije amahoro biyobowe n’umuryango w’iterambere wa IGAD uhuza ibihugu by’akarere Sudani y’epfo iherereyemo.