Print

Zambia yimye ubuhungiro umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 August 2018 Yasuwe: 890

Polisi ya Zimbabwe ishinja Bwana Biti guhembera ibikorwa by’urugomo byakurikiye amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize.

Joe Malanji, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, yabwiye BBC ko impamvu Bwana Biti yatanze asaba ubuhungiro zidafashije ndetse "zidakwiye" ubuhungiro.

Bwana Malanji yavuze ko Bwana Biti yari acumbikiwe "ahantu hari umutekano" kugeza ubwo yasubizwaga muri Zimbabwe.

Mbere yaho umwunganizi wa Bwana Biti mu mategeko yari yavuze ko umukiliya we afungiye ku mupaka wa Zambia n’abategetsi ba Zimbabwe.

Tendai Biti aregwa kugira uruhare mu rugomo rwakurikiye amatora rwaguyemo abantu batandatu ubwo abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakozanyagaho n’abasirikare

Hari hari icyizere ko amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize kwa karindwi yazana impinduka nyakuri nyuma yuko Robert Mugabe akuwe ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2017, abumazeho imyaka 37.

Ariko mu cyumweru gishize abantu batandatu barishwe ubwo abasirikare bahoshaga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu murwa mukuru Harare.

Abanyamakuru bari muri Zimbabwe baravuga ko hari umwuka w’ubwoba, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje guhunga.

Akanama k’amatora katangaje ko Perezida Emmerson Mnangagwa ari we watsinze amatora, ariko urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mu ishyaka MDC bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya.


Prezida Emmerson Mnangagwa niwe watsinze amatora

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko umukandida wabo Nelson Chamisa ari we watsinze amatora, ko ibyayavuyemo by’ukuri byahinduwe.

Impapuro zo guta muri yombi Bwana Biti BBC yiboneye, zivuga ko yatangaje "mu buryo bunyuranyije n’amategeko" ko Bwana Chamisa ari we watsinze amatora ya perezida.

Mu mwaka wa 2008, Bwana Biti yabaye Minisitiri w’imari muri leta y’ubumwe yashyizweho nyuma y’amatora ya perezida ataravuzweho rumwe.

Ashimirwa kuba yarafashije kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe bwari bumaze imyaka burangwa n’ifaranga ryataye agaciro ku buryo bukabije.

Ishyaka MDC ryatangaje ko rizatanga ikirego mu rukiko mu rwego rwo kuburizamo ibyatangajwe ko ari byo byavuye mu matora ya perezida aherutse.

Bose hamwe, polisi ya Zimbabwe iri guhiga bukware abakuru 9 b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byakurikiye amatora.