Aba bafana bakoze urubuga rwo gukangurira bagenzi babo guteranya miliyoni 12 z’amapawundi zo guha Mourinho cyane ko batakimukeneye kubera umwuka mubi bamushinja guteza mu ikipe.
uru rubuga rwise GoFundMe rugamije guteranya amafaranga yo kwirukana Mourinho
Manchester United iramutse yirukanye Jose Mourinho yamwishyura miliyoni 12 z’impozamarira akaba ariyo mpamvu abafana b’iyi kipe bari kuziteranya kugira ngo bazihe ubuyobozi bwabo,bubone uko bwirukana Jose Mourinho.
Mourinho amaze imyaka 2 atoza Manchester United gusa yasubije abakinnyi inyuma abandi ashwana nabo ku buryo bigoye kuba batwara igikombe.
Aba bafana bavuga ko bafite ikipe ikomeye yatwara igikombe ariko kubera umwiryane batezwa n’umutoza wabo,ntutuma bagera ku ntego zihamye.
Umufana wa Manchester United witwa Frank Agyeman futuruka ahitwa Sydenham mu Bwongereza niwe washinze uru rubuga ndetse bari kugenda barukwirakwiza hirya no hino kugira ngo abafana batifuza Mourinho bamwirukanishe.
Nubwo uru rubuga rwashinzwe, hari bamwe mu bafana bagifitiye icyizere Mourinho utishimiye uko ubuyobozi bwe bwitwaye mu kugura abakinnyi uyu mwaka