Print

Mu kwezi kwa buki abagore bongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 9 August 2018 Yasuwe: 1649

Urubuga rwa topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri icyi gihembwe amatembabuzi mu gitsina cy’umugore yiyongera, bikaba byanatuma agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasazwe.

Mu gihembwe cya mbere umubyeyi aba afite umunaniro n’umunabi bikomoka ku gutwita, ibi bikaba byanatuma ahurwa imibonano mpuzabitsina.Icyi gihebwe kikaba ari igihebwe kigorana cyane haba ku ruhande rw’umugore ndetse no ku mugabo.

Mu gihembwe cya gatatu, imibonano mpuzabitsina irakorwa ariko uburyo bwo kuyikoramo burahinduka, ndetse n’ubushake ku bagore bamwe buragabanuka kubera ko imbaraga ziba zatangiye kuba nkeya, bitewe nuko umwana aba yatangiye gukura mu nda ya nyina, kandi amaze gufata umwanya munini mu nda abashakanye baba bagomba gusa n’aho bategeranye umwe akirinda kuryama ku wundi, kugira ngo birinde ko umubyeyi yagubwa nabi.

Umugore aba agomba kugira uruhare runini rwo kwita ku bimenyetso abona ku mubiri we kugira ngo abe yabwira umugabo we uburyo bwiza budashobora kumubangamira we n’umwana.


Comments

Fanky 10 August 2018

arko c kweli ni ryari abanyamakuru bacu bazaba abanyamwuga ngo tujye tububahira akazi kabo? Ubu koko nkiyi nkuru wowe Martin Munezero wanditse urabona title yayo ihuriye hehe na content ? Ntanarimwe duteze kuzabubahira umwuga mukora igihe cyose mukiwukorana ubuswa bwo kuri uru rwego.