Print

Wema Sepetu yeruye uburwayi arwaye butuma adaterwa inda na buri musore baryamanye

Yanditwe na: Muhire Jason 9 August 2018 Yasuwe: 2124

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007 akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime mu gihugu cya Tanzania mugahinda kenshi yasashe inzobe yerura indwara arwaye ituma na musore bakundanye n’umwe wigeze umutera inda kandi bamara kumureka bakazitera abandi .

Uyu mukobwa amaze imyaka itanu ashakisha uburyo yabyara biranga kugeza ubwo mu minsi ishize yifuje kwikuzamo nyababyeyi kubera umujinya ngo birangirire rimwe ariko ntibyakunda.

Yaherukaga gufotorwa avuye mu bitaro by’inzobere zivura indwara z’abagore by’umwihariko izerekeye imyanya myibarukiro, icyo gihe muri Tanzania hasakaye amakuru yavugaga ko yari yagiye kwibagisha ariko yabihakanye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore.

Yabajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu. Njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.”

Nyuma yo kwivuza mu Buhinde akabagwa n’inzobere mu kuvura indwara zifitanye isano n’imyanya myibarukiro, Wema Sepetu yagize ikibazo birimo kutabasha guhumeka neza ndetse n’umuvuduko w’amaraso waragabanutse ari nacyo cyatumye ajya mu bitaro muri Tanzania mu minsi ishize, bitandukanye n’ibyasakajwe ko ‘yari yagiye kwibagisha nyababyeyi’.

Yagize ati “Urabizi, nyuma yo kwibagisha mu Buhinde naragarutse ariko ngira ikibazo simbashe guhumeka neza, ikindi aho bambaze hajemo uburwayi ndetse n’umuvuduko w’amaraso uragabanuka.”

Umwe mu baganga b’inzobere mu kuvura abagore uzwi nka Dr Chale wo muri Tanzania, yabwiye iki kinyamakuru ko uburwayi Wema Sepetu yagize bukomeye cyane ariko ko kandi bukira ntibunateze ibibazo mu gihe umurwayi akurikije inama z’abaganga.

Gusa, Dr Chale yavuze ko Wema Sepetu atazigera abona urubyaro nubwo yaryamana n’abagabo buri munsi mu gihe yaba arenze ku mategeko yahawe n’abanga.